Ally Soudy, Umunyamakuru rimwe na rimwe unaririmba, yasubiyemo indirimbo “Delira” yakozwe bwa mbere na Shyaka Gerard. Iyi ndirimbo akaba yarayifatanije n’umusore ufite ijwi ryiza cyane urimo kwinjira muri muzika nyarwanda witwa Amalon.

 

Muri iyi ndirimbo, Amalon niwe uririmba amagambo yose yaririmbwe na Shyaka Gerard, Ally Soudy akaza amwunganira mu gitero kirimo kurapa.

 

Delira ikaba ije yiyongera ku zindi ndirimbo zizwi nka karahanyuze zirimo gusubirwamo n’abahanzi b’iki gihe. Ese wowe ibi ubivugaho iki? Izo ndirimbo bakomeze bazigire nshyashya cyangwa se bazireke uko zari zimeze?

 

Ushobora gutunga”Delira” hano:

 

 

Wareba na Lyrics Video yayo hano:

 

 

Ushobora kandi kumva, ugatunga ‘Delira” yakozwe na Shyaka Gerard hano:

 

 

 

 

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE