LYRIC

Warumagaye Lyrics

Nta mpamvu yo kukwanga
Nta mpamvu yo kugusiga
Umutima ukunda, wari warumagaye
Abakobwa b’ino nta numwe wandebaga n’irihumye
Nakira ko gukundwa ari iby’abatunze n’abaminuje
Maze wowe, mbona uraje

Nkubwiye ko nta kazi ngira
Uti akazi si ko kangenza
Nkubwiye ko ntize
Uti  ntaho bigisha  urukundo
Nakunze umutima wawe
Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe

Nabaye nk’ubonekewe
Nagize ngo  ahari ndumviranye
Mbuza umutima kwibwira ibitari byo
Sinari nzi ko umwari mwiza nkawe yaza ari njye ashaka

Abakobwa b’ino yo, nta numwe wandebaga n’irihumye
Nakira ko  gukundwa ari iby’abatunze n’abaminuje gusa
Nanana nana, nanana nana
Maze wowe mbona uraje

Nkubwiye ko nta kazi ngira
Uti akazi si ko kangenza
Nkubwiye ko ntize
Uti  ntaho bigisha  urukundo
Nakunze umutima wawe
Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe

Ese uwagukunze ukennye
Ukize ntiwarushaho kumukundwakaza
Ese uwakwitayeho utazwi
Wakwamamara ukamwibagirwa

Umutima ukunda, wari warumagaye
Abakobwa b’ino nta numwe wandebaga n’irihumye
Maze wowe unyereka urukundo nyarukundo
Maze wowe mbona uraje

Nkubwiye ko nta kazi ngira
Uti akazi si ko kangenza
Nkubwiye ko ntize
Uti  ntaho bigisha  urukundo
Nakunze umutima wawe
Urugero rw’urukundo nyarukundo ni wowe

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO