LYRIC

Nturare utabivuze Lyrics

Nturare utarivuze
Iby’ejo bibara ab’ejo
Wasanga hari undi umukunda
Akagutanga akarikocora

Numubona umuhe akarabo
Akigusuhuza umuhe aka bizou
Uti ese cherie ubibona ute?
Ese ubona ntarakwihebeye?
Mu ikofi mfitemo agafoto kawe
Iyo ngukumbuye ndakareba
Oh oh oh! Uti cherie
Oh oh oh! Uti je t’aime mamy
Uti ni ukuri sinshaka kukurya umutima
Ibyo nkubwira bimva ku mutima
Uti amagambo yose nubwo yanshirana
Irisigaye ni uko ngukundaaa, iyooo
Nturare utabivuze

Nturare utarivuze (hmmm)
Iby’ejo bibara ab’ejo (bibara ab’ejo)
Wasanga hari undi umukunda (ugasanga aramujyanye)
Akagutanga akarikocora
Nturareee
Nturare utarivuze (ntukore ikosa)
Iby’ejo bibara ab’ejo (iby’ejo)
Wasanga hari undi umukunda (akaba aramujyanye, iyooo)
Akagutanga akarikocora, yooo
Ntutindeee

Kaneza Innocent, reconnaissance
Ingénieur Jean Baptiste
Merci beaucoup

Mufate agatoki umujyane mu ka jardin
Umufate ku matama umwongorere
Ese waba uzi neza uko uteye?
Ese waba uzi neza uko usa?
Njye mbona usa n’akarabo k’iroza
Bivuge bivuge bivuge uruhuke
Bivuge bivuge gerageza amahirwe
Bivugeee, ikiba kibe
Ntayitinya itarungurutse
Uti nukuri sinshaka kukurya umutima
Ibyo nkubwira bimva ku mutima
Uti amagambo yose nubwo yanshirana
Irisigaye ni uko ngukundaaa, iyooo
Nturare utabivuze

Nturare utarivuze (oya ntutinde)
Iby’ejo bibara ab’ejo (iby’ejo ni iby’abejo)
Wasanga hari undi umukunda (oh oh oh)
Akagutanga akarikocora (akaba ararikocoye, iyooo)
Nturareee
Nturare utarivuze (ntukore ikosa)
Iby’ejo bibara ab’ejo (iby’ejo)
Wasanga hari undi umukunda
Akagutanga akarikocora (iby’ejo ni iby’abejo)
Amaso yawe yamubonye n’abandi barayafite ntutinde, iyooo

Judo, ami des artistes
Meddy Saleh, le grand réalisateur
Hehehe, Lumba
Hein (7)
Shiii (4)
Chic (6)

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO