LYRIC

Nta Mahitamo Lyrics

Kuki gukunda ari ibintu byizana
Ukabura amahoro n’uko ubihagarika
Ugatotezwa n’umutima wamubona
ugahinduka Umva kuki utambona
nk’uko nkubona Iyo nza kubona
amahirwe yo guhitamo si mba
narahisemo wowe

Uzambabarire ninkubangamira kuko
ndagukunda Ndabizi ko ufite undi
gusa nanjye si njye
Nta mahitamo mfite…oooya, oooya
Nta mahitamo mfite

Iyo tuvugana ngerageza kubivuga ariko
nkabica kure Iyo umpobereye bindara
ku mutima nkabifata uko utabifashe
Iyo uwo ukunda ahageze umutima
urashengurwa Oya, sinkurenganya,
nawe siwirenganya Sinjye, ni ikosa
ry’urukundo Iyo nza kubona amahirwe
yo guhitamo si mba narahisemo wowe

Uuuuhhhh yeahhhhh
Guha ubucuti busanzwe umuntu ukeneye urukundo
Ni nko guha umugati umuntu ufite inyota

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO