LYRIC

Ndanyuzwe Lyrics

Chorus
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima

Verse 1
Uwiteka nje imbere yawe nciye bugufi mfite byinshi byo kukubwira ariko reka mpitemo kimwe,
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe

Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Wakire iyi ndirimbo kuko imvuye Ku mutima
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe

Chorus
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.

Verse 2
Uwiteka nje imbere yawe nibutse byabihe
Ndumva nuzuye ishimwe n’amarira y’ibyishimo
Si uko hari icyo natanze
Si uko nkiranuka bikwiriye
Ni umutima unyuzwe

Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Sinabona icyo ngutura gihwanye n’ibyo unkorera
Ng’uyu umutima uwakire
Uwukoreshe icyo ushaka kuko umutima uranyuzwe.

Chorus
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.
Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO