LYRIC

Narihannye Lyrics

Verse 1.

Ndagusaba igihe gito

Kandi nzanye umutima umenetse
Ubu namenye amakosa nakoze

Nkundira wumve ibimva mu ndiba y’umutima

unyemerere ngusabe imbabazi kuko ubu narihannye

Nemerako bitoroshye ko wambabarira
Cyangwa ngo bifate igihe gito

Gusa ubu nziko ari wowe rukundo nigeze

Sinzakurenganyiriza igisubizo
Nzakubahira icyo nagusabye.

Verse 2.

Wagiraga ikiniga ugaturika ukarira

Burya nabifataga nk’ubutesi
Ariko iyaba ibihe byasubiraga inyuma

Ubu naguhobera nkaguhoza
Kuko mbayeho nicuza

Warambazaga utise kuki umpemukira?
Nkica amatwi nkakuryarya nseka

Ariko ubu iyo nsubije amaso inyuma

Nsaga nsa n’uwashinyaguraga
Mbabarira narihannye

Verse 3.

Ubu nzinezako hari amagambo navugaga
Nkagukomeretsa bikomeye

Nyemerera umpe amahirwe ya kabiri
Aho natumye urira ubabaye

Mpashyire amarira y’ibyishimo
Narakubabazaga nkakurusha kurakara

Akaba ari wowe unsaba imbabazi

Ubu nibwo mbona neza agaciro wampaga

No gukomera k’ urwo wankundaga

Mbabarira narihannye

Bridge
Uhhhh Iyeeehhheeehhh Iyeeehhheeehhh
yambewe mbabarira narihannye Iyeeehhheeehhh
yego bambewe uhhhh uhhhh uhhhh uhhhh
mbabarira narihannye

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO