LYRIC

Ko Wakonje Lyrics

Verse 1
Wa rukundo we
Wo kabaho
Ndabizi ko unyumva
Egera hino tuganire
Ese wabaye iki?
Ko wakonje cyane
Dore usigaye uri mubi
Abakwiringiye warabatengushye
Dore ntugihuza abantu
Usigaye wihuriza umuntu n’ibintu

Pre-Chorus
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
[Ngo usigaye ukorana n’abaherwe gusa] Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
[Kandi nabo mbona batakurambana]

Chorus
[Wa rukundo we] Ndagushinja, kurengera, ntacyo utinya, ntawe wubaha
Wa rukundo we
Ndagushinja, gukonja no guteshuka ku nshingano
[Wa rukundo we] Abatarashaka nta mbuto ukitwerera, dufite ubwoba
Reba nawe gatanya, zingana n’ubukwe buba
Uteye ubwoba (4X)

Verse 2
Ikibazo aho wahoze nta cyiza kiharangwa
Hasigara amatiku no gusebanya
N’abiyubashye dutinya, n’abaturuta twubaha
Bose urabihererana, ukabariza
Usigaye ubeshya abantu, ngo urukundo rwabo ni forever
Ubukwe bugataha
Mu minsi mike ukabahunga, nk’utaranahigeze

Pre-Chorus
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
[Ngo usigaye ukorana n’abaherwe gusa] Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
[Kandi nabo mbona batakurambana]

Chorus
[Wa rukundo we] Ndagushinja, kurengera, ntacyo utinya, ntawe wubaha
Wa rukundo we
Ndagushinja, gukonja no guteshuka ku nshingano
[Wa rukundo we] Abatarashaka nta mbuto ukitwerera, dufite ubwoba
Reba nawe gatanya, zingana n’ubukwe buba
Uteye ubwoba (4X)

Outro
Wenda ntiwahindutse
Wenda nitwe twahindutse
Bob Pro
Christopher

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

Your email address will not be published. Required fields are marked *

VIDEO