LYRIC

Igitekerezo Lyrics

Verse 1
Wanyeretse ishusho y’ukuri ku rukundo
Ndanyurwa, nibagirwa ibyahise
Namenye kubahiga mu myitwarire
Ibishashi by’ibyishimo binturamo
Impuhwe ugira, ni iz’abaziranenge
Bizwi, n’abo uhora ukiza amarira

Prechorus
Dore nguko ukon byaje, uko byaje
Umutima wanjye uwiharira wenyine

Chorus
Byanjemo nkwiyumvamo
Ppita niyemeza kugukunda
Nonaha bimenye, kuri njye
Ni uko igitekerezo cyanjemo
Ayiye, shenge,
Disi ni uko igitekerezo cyanjemo

Verse 2
Ngusura bwa mbere natunguwe
N’uburyo iwanyu, buri wese yanyakiriye
Urabyumva naguwe neza, bingumamo
Nsa nk’uwavomye ku isoko ifutse
Amahirwe aza rimwe, nabibonye kare
Mfata umwanzuro wo kugukunda
N’umutima n’ubwenge

Prechorus
Dore nguko ukon byaje, uko byaje
Umutima wanjye uwiharira wenyine

Chorus
Byanjemo nkwiyumvamo
Mpita niyemeza kugukunda
Nonaha bimenye, kuri njye
Ni uko igitekerezo cyanjemo
Ayiye, shenge,
Disi ni uko igitekerezo cyanjemo

Bridge
N’iyo ndyamye ntakubonye, ntakubonye
Byanze bikunze, ndakurota, ni ukuri

Chorus
Byanjemo nkwiyumvamo
Mpita niyemeza kugukunda
Nonaha bimenye, kuri njye
Ni uko igitekerezo cyanjemo
Ayiye, shenge,
Disi ni uko igitekerezo cyanjemo

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO