LYRIC

Abubu Lyrics

Abubu, abubu, njye baranyobeye
Abubu, abubu…

Amagambo, amashyari, ko mbona byugarije abantu
Uca aha, waca aha, ugasanga ni bla bla bla
Buri muntu kw’isi afite uko abayeho
Ariko ugasanga rubanda bamwihaye
Ese ko ibintu byose ko mbona byajemo amashyari
Ibintu byiza ntibibonwa habonwa ibibi
Waba ufite umugore wikundira bati ziriya ni inzaratsi
Waba wahinduriwe imirimo bati kiriya ni ikimenyane

CHORUS:
Wambara agakweto keza, agashati keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n’ubusa, reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire, ubuzima burya ni buto

Uba wagiye gusenga bati uriya arishushanya
Waba utagiye gusenga bati uriya yarapaganye
Wakora iki (ehe!) ngo ubabuze kuvuga (abantu)
Ntanakimwe, ahubwo ikorere
Urukundo rwarashize inshuti zabaye nke
Ntawe mwabana kabiri ntacyo agukuraho
Icyo twibagirwa ni kimwe, abantu barakenerana
Burya kubaho ni ukubana ntawumenya aho bwira ageze

CHORUS:
Wambara agakweto keza, agashati keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n’ubusa, reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire, ubuzima burya ni buto
Wambara agakweto keza, agashati keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n’ubusa, reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire, ubuzima burya ni buto

Mureke twibyinire maama (reka ishyari)
Tureke ishari maama (reka ishyari)
Njye reka nibyinire maama (reka ishyari)
Sinkunda ishyari maama (reka ishyari) (2)

Abubu
abubu
Wambaraaa

CHORUS:
Wambara agakweto keza, agashati keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n’ubusa, reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire, ubuzima burya ni buto (2)

Abubu, abubu, abubu ntibagira gushima (abubu)
Abubu, abubu, njye baranyobeye (abubu)
Abubu, abubu, abubu wee!! (abubu)
Abubu wee!!, abubu wee!! (abubu)
Abubu…

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO