LYRIC

Twarayarangije Lyrics

Iri ni itangazo riranga akazi, hmmm
Uruganda rukora suruduwiri
Hano mu i Karorero mu Kajagali, uhmmm
Rukeneye abakozi bafite ibi bikurikira, yego ye
Abashoferi twavuga, nko kuba bafite permis
Icyo kiravivuye, ndayifite sha
Kubakora akazi gasanzwe
Kuba afite amashuli abanza n’ayisumbuye
Yoooh, nayo ndayafite, akazi ndakabonye
Ariko si ibyo gusa…., hmmm
Bagomba kuba bafite uburambe ku kazi
Nibura bw’imyaka itanu
Zimya, zimya iyo radio, ibi bintu ndabirambiwe
Uburambe mfite ni ubwo mu bushomeri

Yo! Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije
Yo! Abanza n’ayisumbuye, twarayarangije
Yo! Si ayo gusa, n’aya kaminuza
Bamwe, twarayarangije
Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute? (ute?)

Ni nde wakubise umudiho utavuye mu itako?
Ni nde wazanye uruhara atabanje amasoso?
Ni nde urya agasendababoyi atabaze inkoko?
Muratubeshyabeshya amashuli muyatesha agaciro
Ni nde wagiye ku kazi mbere afite uburambe?
Ahubwo ko ari ya nda nini igiye kubabana karande
Ko twize gardienne turihirwa n’ababyeyi
Primaire, secondaire, bakora iyo bwabaga
Twatemaga ijoro ku rubaho n’itushi
Nta gourde twigeze, iyo yari iy’abifite
None bimwe twakoze, mubitesheje agaciro
Kandi twararangije, ese ubu tuziyahure?

Yo! Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije
Yo! Abanza n’ayisumbuye, twarayarangije
Yo! Si ayo gusa, n’aya kaminuza
Bamwe, twarayarangije
Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi

Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute? (ute?)

Nzaponde sima kandi mfite licence?
Nzacuruze ubunyobwa n’ibiraha
Kandi njyewe narize?
Mu ma sections twize, nta burambe bwarimo
Basi nayo bayishyireho tuyiminuze tubone job
Ibyatugoraga, twarabirangije
Ababyeyi bacu, twarabahombeje
Aba humaniste nirirwa mbona
Mu kajos bacuruza amandazi
Mines yabo iyo bayibaha
Bakayishora mu maduka
Bagahomba bakamenya ko bahombye
Uhombye arabyimenyera
Kubwo icyo kibazo cy’uburambe
Ibyo wize sibyo ukora
Abize BioChimie ni abafundi
Abo twiganye ni abashoferi
Gusa mu bakiri kwiga, murangize mwicare
Akaboko kanyu gafate inyundo, akandi gafate umwiko

Yo! Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije
Yo! Abanza n’ayisumbuye, twarayarangije
Yo! Si ayo gusa, n’aya kaminuza
Bamwe, twarayarangije
Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute? (ute?)

Inkoni nakubiswe na mere
Inkonji na professeur
Nshaka kuba entrepreneur
None ndi muchoma hano
Sinize hotelerie pe
Wenda n’iyo nyiga
Nkakora nzi ko nkora ibyo nize
Muri classe nigagamo, bose barabizi
Mu kuboloka muri interro
Mu gukarota, reka reka
Ngo nzaba Bill Gates, nzabona akazi keza
Nyiri ibyago, imbwa zaramwoneye
Nk’ubu ngubu tige cotton muri quartier
Ndi umukiliya wazo
Nirirwa nkurugutura, ntega amatwi radio
Ngo numve ko nabona akazi
Gusa ikibazo ni kimwe
Ngo nta burambe ku kazi mfite
Birutwa n’iyo mutavuga

Yo! Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije
Yo! Abanza n’ayisumbuye, twarayarangije

Yo! Si ayo gusa, n’aya kaminuza
Bamwe, twarayarangije
Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?

Akabi gasekwa nk’akeza
Ubuse notes nafashe, nukuntu nirirwaga mboroka
Nanga gukalota, hahahaha
Abana b’ingagali twabarushaga ubwenge
Sinzi impamvu bari kubaha akazi mbere yacu
Ni ikibazo ni ikibazo
Sinabyita ikimenyane, touch, touch

Ni amahirwe

Sangiza Abandi!

Added by

admin

SHARE

VIDEO