The Ben

INFORMATION

Artist Birtday : 09/01/1988 (Age 31)
Born In : Kigali
Occupation(s) : Singers, Songwriter, Performer
Genres : R&B, Afrobeat, Afropop

BIOGRAPHY

Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.  Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6, Muri abo hakaba harimo na Green P nawe ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz nk’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop.

Kwinjira mu muziki kwa The Ben bikaba byaratewe ahanini n’ababyeyi be dore ko ngo bamufashaga ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy, Lick Lick na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise “Amahirwe Ya Mbere” yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza n’izindi.

Guhera mu mwaka wa 2010, The Ben akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho akorera umuziki we, ugikunzwe na n’ubu.

Tariki ya 18 Kamena, The Ben yasinye amasezerano  yo kwamamaza company ikora inzoga ya Belaire. Belaire ikaba ikorana n’abandi bahanzi bakomeye nka Diamond,  Rick Ross na DJ Khaled

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS