Riderman

INFORMATION

Artist Birtday : 01/01/1987 (Age 32)
Born In : Kigali
Genres : Afrobeat, Rap, Hip Hop

Riderman Biography

Emery Gatsinzi, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, ni umuraperi w’umunyarwanda wavutse mu mwaka w’1987.

Ise yitwa Etienne Rukwavu, nyina akitwa Peruth Kantetere, Ni imfura mu bana 5.

Kuva akiri umwana akaba yyaraherekezaga maman we ndetse na bashiki be mu kuririmba muri chorale. Mu buto bwe kandi yakunze muzika ndetse no kwandika imivugo. Mu gihe yajyaga mu gitarama cya Lucky Dube kuri stade amahoro nibwo yifuza kwinjira muri muzika akora injyana ya Hip Hop.

Riderman ashinga groupe ye ya mbere mu mwaka wa 2006. Ni groupe yitwaga UTP Soldiers. Avuye muri iyi groupe atangira gukora muzika ku giti cye, aho asohora album ye ya mbere tariki 28/12/2009.

Riderman avuga ko abahanzi batandukanye bagiye batuma agira ubushake bwo gukora muzika ndetse n’injyana ya Hip Hop by’umwihariko. Muri aba harimo, Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu. Abandi ni nka Tupac Amaru Shakur, 50 Cent, Lil Wayne na Diam’s.

Riderman akaba yarasangiye stage n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj, na Shaggy.

 Ubukwe bwa Riderman

Riderman ku munsi w’ubukwe bwe muri 2015

Ku itariki 26 Nyakannga 2015, Riderman ashyingiranwa na Nadia Agasaro, bari bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Riderman kandi yigeze kuvugwaho urukundo rw’igihe kirekire na Asinah.

Riderman na Agasaro bafitanye umwana umwe.

Ibindi bikorwa bwa Riderman

Riderman ni umuhanzi utajya uripfana iyo ari kuvuga ku bibazo abandi bahanzi bagenzi be bahura nabyo, byaba ibya ruswa ndetse, kubura ubushobozi no gusubizwa inyuma mu bitangazamakuru bimwe. Mu rwego rwo gufasha abandi baraperi bagenzi be, mu mwaka wa 2012 afata abahanzi 10 akabaha uburenganzira bwo gukorera muri studio ye ku buntu, ndetse bagakorana ibitaramo.

Ibihembo

Riderman amaze gutsindira ibihembo bitandukanye muri muzika nyarwanda. Atsindira igihembo cy’umuhanzi w’injyana ya Hip Hop urusha abandi muri Salax Awards ziba mu mwaka wa 2008. Mu mwaka wa 2010 atsindira igihembo cya album y’umwaka, akongera gutsindira igihembo cy’umuraperi mwiza mu myaka ya 2011 na 2013.

Riderman kandi yatsinze irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu mwaka wa 2014.

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS