Christopher

INFORMATION

Artist Birtday : 30/01/1994 (Age 25)
Born In : Kigali
Occupation(s) : Singer, Songwriter
Genres : R&B, Afrobeat, Afropop, Zouk, Slow

Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba injyana zituje akaba yarabonye izuba tariki 30 Mutarama 1994, kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Christopher ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 6, yatangiye ibijyanye no kuririmba akiga mu mwaka wa gatatu (3) w’amashuri abanza aho yaririmbaga muri Korali y’abana aza no kwinjira muri Korali y’abakuru.

Christopher yinjiye mu buhanzi busanzwe mu mwaka wa 2009 aho yakoze indirimbo yise Bye Bye ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera urwego yari iriho rutari kuryohera abumva umuziki, nyuma yaho yaje gutsinda mu marushanwa yari yateguwe n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music niko gutangira gukabya inzozi ze z’ubuhanzi abifashijwemo na Producer Ishimwe Clement ukuriye iyi nzu, akora indirimbo zitandukanye, gusa imwe muri zo yakoranye na Dany Nanone bise “Iri Joro” iza gukundwa ku buryo budasanzwe imufungura amayira akomeza gukora n’izindi zagiye zikundwa.

Tariki 22 Kanama 2016, Christopher atangaza ko avuye muri KINA Music. N’ubwo atandukana na KINA Music ntibimusubiza inyuma na gato kuko yakomeje gukora indirimbo zikunwa cyane nka “Simusiga” na “Isezerano”.

Kugeza ubu Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ku buryo abasha gukora ibitaramo byishyuza amafaranga menshi kandi bikitabirwa na benshi.

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu mwaka wa 2018,  Christopher akaba yaraje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Bruce Melody.

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS