Butera Knowless

INFORMATION

Artist Birtday : 01/10/1990 (Age 29)
Born In : Ruhango
Occupation(s) : Singer, Songwiter, Performer
Genres : R&B, Afrobeat, Afropop,

BIOGRAPHY

Jeanne D’Arc Ingabire Butera, uzwi ku izina ry’ubuhanzi Butera Knowless ni umuhanzikazi nyarwanda.

Butera Knowless yavukiye mu Karere ka Ruhango tariki 1 Ukwakira, 1990.

Ni umwana w’ikinege wa Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Ababyeyi be bombi bakaba baritabye Imana. Nyina wa Knowless akaba yari umuririmbyi muri chorale yo mu idini y’abadivantisti b’umunsi wa 7.

Butera Knowless yize amashuri abanza muri ESCAF Nyamirambo, ayisumbuye ayiga muri APARUDE  РRuhango na APACE РKigali, aho yiga Computer siences na Management. Akaba yararangije amashuri makuru mu mwaka wa 2016 muri ULK (Universite Libre de Kigali), mu ishami rya Finance.

Knowless asohora album ye ya mbere mu Kuboza 2011; ni album yitwa “Komeza”.¬†Album ye ya kabiri yitwa “Uwo ndi we” isohoka mu kwezi kwa Werurwe 2013.

Knowless amaze gukorana n’abahanzai batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, harimo Danny Nanone, Paccy, Ciney, Jay Polly,¬†Kamichi, Urban Boyz, Vampos (Uganda), Roberto (Zambia), Jay Blaze (Nigeria), Ben Pol (Tanzania), n’abandi.

Mu mwaka wa 2015, Butera Knowless atsinda irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5.

Kuri ubu Knowless akorana na KINA Music ya Clement Ishimwe. Uyu Clement Ishimwe na Knowless bakaba barakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016; nyuma y’igihe kinini bivugwa ariko bo bakabigira ibanga.

Knowless kandi yigeze gukundana na Safi Madiba wahoze muri Urban Boys.

Izina Knowless, Butera avuga ko arikura ku muhanzi w’umunyamerika Beyonce Knowles.

Avuga ko bamwe mu bahanzi akunda kandi yifuza kugera ikirenge cye mu cyabo harimo Cecile Kayirebwa na Brandy Norwood.

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS