Bruce Melody

INFORMATION

Artist Birtday : 01/01/1992 (Age 27)
Born In : Kigali
Occupation(s) : Singer, Song Writter
Genres : R&B, Afrobeat, Afropop, Rap

BIOGRAPHY

Bruce Itahiwacu ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodie yavutse mu 1992.

Yavukiye I Kanombe mu mugi wa Kigali. Ise yitwa yitwa Gervain Ntibihangana, nyina akitwa Velene Muteteri.

Bruce Melody ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane.

Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cya Camp Kanombe, I Kanombe. Ayisumbuye ayigira muri EFOTEC, Kanombe na Islamique I Rwamagana.

Bruce Melody yakuze aririmba mu rusengero rwa Kanombe rw’abarokore. Avuga ko yahimbaga indirimbo zigahabwa abandi bakaziririmba ariko we ntahabwe umwanya wo kwigaragaza. Ibi bikaba byaramubabazaga bituma aza no kubireka.

Ajya muri studio muri 2006 kwa producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigera irangira. Uwo muproducer ntabwo arangiza  indirimbo ndetse na murumuna we, Naason, nawe iramunanira akayisubiza Bruce Melody. Bruce Melody avuga ko ibi bituma acika intege, akaba aretse umuziki.

Yongera gusubira muri studio mu mwaka wa 2010, agakora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo abona umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane.

Mu mwaka ukurikiraho wa 2011, asubira muri studio agakora indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”. Nyuma akora iyitwa “Tubivemo”, igakorwa na Producer Fazzo. Izo nizo ndirimbo za mbere Bruce Melody akora.

Nyuma Bruce Melody akora n’izindi ndirimbo nyinshi zikundwa.

Mu mwaka wa 2018 Bruce Melody ajya muri Coce Studio mu gihugu cya Kenya aho ahurira n’abandi bahanzi bakomeye ku mugabane w’africa ndetse akaza kuririmbana na Khaligraph Jones wo muri Kenya.

Muri uwo mwaka wa 2018 kandi, Bruce Melody atsinda irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8.

Bruce akaba amaze gukorana n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo harimo Urban Boys, Riderman, Shebah (Uganda)

Akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda muri kano kanya.

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS