Ben B the Brave

INFORMATION

Artist Birtday : 05/03/1995 (Age 24)
Born In : Kigali
Occupation(s) : Singer Songwriter, Rapper
Genres : Hip Hop, Rap

Biography

Benjamin Byiringiro uzwi nka Ben B the Brave ni umuraperi w’umunyarwanda, umwanditsi w’indirimbo, n’umuhanzi mu bubyutse bw’umutimanama mu njyana ya Hip hop (conscious music). Yavutse ku itariki 05 Werurwe 1995 kuri Pierre Celestin SIMUGOMWA na Laurence NYIRAMINANI. Ni uwa gatatu ma bana bane.

Uretse gukunda kumva indirimbo zitandukanye kuri radiyo akiri umwana, Ben B yatangiye kuririmba yiga mu mashuri abanza aho yabarizwaga mu matsinda atandukanye nka Club anti Sida. Ubwo yari ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri College Saint Jean Nyarusange nibwo yatangiye kwiyandikira indirimbo ze maze zikundwa cyane n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi bituma abikomeza. Yatsinze amarushanwa atandukanye ahagarariye ibigo yigagaho kuko yakomereje icyiciro cyisumbuye muri Ecole Secondaire Saint Joseph Karuganda, kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yamenyekniye cyane.

Ben B wemera ko Eminem ariwe muraperi w’ibihe byose ku isi ngo anamwigiraho byinshi muri Rap cyane cyane mu buryo bwo gukurikiranya amagambo ndetse no kujyana n’injyana mu buryo bwuzuye. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze nka: “Kuva ku isi”, “Umukono”, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Grand Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye arinako ashimangira ubuhanga bwe mu njyana y Hip hop. Yagiye agaragaza ubudasa kandi binyuze mu marushanwa azwi mu gihugu nka AFRIFAME VOX Season 1 na I CAN BE YOUR VOICE.

Mu buzima bwe busanzwe akunda gukora ibintu bishya, kwerera imbuto abandi. Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’uRwanda i Huye mu ishami ry’Igenamigambi ry’imijyi (Urban and Regional Planning).

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS