Alto

INFORMATION

Artist Birtday : 24/07/1996 (Age 23)
Born In : Rwamagana
Occupation(s) : Singer, Song writter
Genres : R&B, Afrobeat

Alto wahawe izina rya Dusenge Eric n’ababyeyi be yavutse tariki 24/7/1996, mu karere ka Rwamagana, mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Alto ni umwana wa Ngiruwonsanga Aimable na Uwimana Venantie.

Alto yakuze asengera mu rusengero rwa Zion Temple, aho yaririmbaga muri Chorale yitwa Azaph. Aha ni naho akura iri zina rya Alto kuko ari ryo jwi yaririmbaga.

Alto yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de Giporoso, Rwamagana; n’aho ayisumbuye ayigira muri Groupe Scoalire de Bicumbi.

Mu mwaka wa 2018, nibwo Alto yashyize ahagaragara indirimbo ye ya  mbere yitwa “Birandenga“. Indirimbo  ye ya kabiri “Ka Malayika” isohoka mu kwezi kwa 5, 2018.

Mbere yaho, Alto yakoranye n’abandi bahanzi bo mu njyana ya Gospel barimo  Olivier Manzi, Aime
na Serge Iyamuremye. Aha akaba yarabafashije mu kuririmba muri Groove Awards 2016.

 

Sangiza Abandi!

ARTIST PHOTO

ALBUMS