About

ABO TURI BO

 

RED bishatse kuvuga Rwanda Entertainer’s Database.

 

Urubuga RED.rw ni urubuga rwashyiriweho abahanzi nyarwanda  kugira ngo bimenyekanishe kandi berekane ibihangano byabo n’andi makuru aberekeye.

Kugeza uyu munsi, kugira ngo umuntu abashe kugira amakuru amenya ku buzima bw’umuhanzi nyarwanda uzwi, cyane cyane abaririmba, ntibyoroshye. Aya makuru aracyagirwa ubwiru, ku buryo n’abafana b’abo bahanzi baba bazi bike bishoboka kuri abo bantu. RED.com ije gukemura icyo kibazo.

RED ihamije guhuriza ahantu hamwe ibikorwa by’abahanzi nyarwanda byaba biographies zabo,  indirimbo zabo (audios), amagambo y’indirimbo (Lyrics), na videos zabo.

Mu gutangira, RED.rw ikaba itangiranye n’amagambo y’indimbo ndetse na biographies z’abahanzi baririmba.

Niba uri umuhanzi ukaba wifuza kuduha biography yawe ndetse na lyrics z’indirimbo zawe wakanda HANO maze ukuzuza form.

Ushaka kandi kugira icyo utubaza watwandikira HANO

Murakoze!